Kinyarwanda


Profile:
Ubuhanzi n'umurimo ukomeye cyane kandi woroshye,woroshye kuko burya akenshi iyo urebye usanga buri wese ari umuhanzi,mubyo akora,avuga cyangwase atunze abana nabyo.Bikomeye kuko ubuhanzi burimo ibyiciro byinshi bitandukanye,bityo ugasanga ikiciro kigiye gikomeye bitewe n'uburyo gikorwamo(bakoresha bahanga),niyo mpamu twebwe abahi Nyarwanda babyina,bacyina amakinamico,bakina amafirime/bacuranga ibicurangisho bitandukanye/bafite ingambazo guteza imbere ubuhanzi murwanda no hanze yo rwo ,murwego rwo gukorera hose no gushaka abakunzi bibyo dukora birimo ibintu byinshi bijyanye no guhanga

ICYIZERE CY’EJO
HAZAZA

Kuva cyera kwisi ,habayeho abana bibana,batagira ababyeyi cyangwase undi mu muntu ubitaho bakunzwe kwitwa abana b'imfubyi batagira ababyeyi.Ariko bigeze kubagira kuko nta muntu witwa umuntu utagira ababyeyi.Cyane ibi  bibazo bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe birangwamo intambara.Aba baba akenshi bitewe n'ubuzima baba babayemo bibaviramo kwishora munzira zitandukanye zirimo:Kujyanwa mu ntambara kurwana,kujya mu buzima bw'ubuzererezi mu mihanda(street children's life),ingeso zitandukanye zirimo ubujura,uburaya,ubugizi bwa nabi n'ibindi bitandukanye.Mu bihugu byo muri Africa aba bana bakunda gutangira kujya mu muhanda rimwe na rimwe bari kumwe n,ababyeyi babo babigisha gusaba amafaranga(falanga),bagakomeza bakurira mwubwo buzima kugeza,Aabandi babiterwa n'inzara akanshi ziba mu biturage, bakabikora bishakira umujyi akaenshi hari abo bihira.Abandi n'aba ntu bakurwa mu byaro bazanwa mu mijyi baje guhabwa akazi,hakaba abo akazi kananiye bikabaviramo kuba inzererezi mu mijyi abandi n'abana
Project plan of
Umushinga wa Film ni umushinga ushingiye gukina inkuru zabayeho ,inkuru zitabayeho cyangwase inkuru ziturutse mu bitekerezo by’abantu hagamijwe kwigisha abantu cyangwase hari ikigamijwe kubagezwaho.
Uyu mushinga ukorwa muburyo bw’amashusho ashingiye ku nkuru yanditse (script),abantu bakayikina bakurikije uko iyo nkuru yanditse cyangwa iteguye.Hagafatwa amashusho mugihe bari kuyikina bakoresheje ibikoresho byabugenewe mugufata amashusho ( camera photo ,video camera sounds system, lights).
Film ikorwa muburyo bw’ubuhanzi (arts creation) cyane ko ihera kugitekerezo, nyuma kikajya munyandiko.Nyuma yo gukinwa hakurikijwe ya nkuru yanditse (script) kikazavamo Film .Gutegura film hagaragaramo ubuhanga bushingiye mubayitegura (writers, actors, designers, directors...) bitewe n’izina cyangwa inyito yayo.
Ni muri urwo rwego umwe mu bahanzi nyarwanda akaba n’umwanditsi wa film n’indi mirimo ijyanye nabyo, KARANGWA Gilbert,bishyize hamwe n’umwe mu bahanzi nyarwanda NTAWIREMA CELESTIN bandika inkuru ijyanye n’ubuzima bwe yaciyemo nyuma ya Genocide yo muri mata 1994 yakorewe abatutsi.Bamaze kwicara bahisemo izina ry’iyo nkuru bari bagiye kwandi ,bayita ICYIZERE CY’EJO HAZAZA mu rurimi rw’ikinyarwanda, bayita HOPE FOR THE FUTURE mu rurimi rw’icyongereza.

Impamvu y’umushinga

ICYIZERE CY’EJO HAZAZA
(HOPE FOR THE FUTURE)
Nyuma yo kwicara nk’abahanzi ,umwe mu bahanzi nyarwanda akaba n’umwanditsi wa film n’indi mirimo ijyanye nabyo, KARANGWA Gilbert,amaze kuganira n’umwe mu bahanzi nyarwanda NTAWIREMA CELESTIN,akumva amateka y’ubuzima bwe atangaje kandi atanga ikizere mu rubyiruko rw’uRwanda bitewe n’amateka yaranze uRwanda ndetse rugenda ruhuriraho n’ibindi bihugu cyane ikibazo cy’abana bari mu muhanda cyangwa abana bishora mu ngeso mbi.Yifuje kwandika aya mateka agamije guhamya ingingo eshatu zikurikira ari nazo ngingo nkuru z’iyi film hagamijwe kwigisha abantu kwigirira ikizere mu buzima bwabo bwa buri munsi.izo ngingo ni izi zikurikira:

1. GUKUNDA IGIHUGU:
Umwanditsi yasanze Ntawirema Celestin, akunda igihugu cyane cyane amateka yanyuzemo akaba abishimira Leta Y’uRwanda. Nyuma yo guta ikizere akaza kukigarurira abikesha ubuyobozi bwiza. Akaba yigisha urubyiruko gukunda igihugu nk’abenegihugu kuko arirwo kizere cy’ejo hazaza cy’uRwanda kandi ko arirwo mbaraga z`igihugu,ruharanira amahoro ndetse n’icyateza URwanda n’isi muri rusange.

 2. KUREMA AMAHORO MU BANTU:
Umwanditsi yasanze Ntawirema Celestin, mu rwego rwo kubana n’abantu ndetse no gushyira abantu hamwe bagamije guharanira amahoro cyane urubyiruko ari narwo mbaraga z’igihugu.Ahamya amahoro kandi yifuza gufasha Leta y’uRwanda nk’umwenegihugu kwigisha urubyiruko kubana mu mahoro bashaka icyabateza imbere kugirango uRwanda ruzagire ejo hazaza heza abinyujije mubuhanzi(indirimbo,film,...). 

3. KWIGIRIRA IKIZERE.
Umwanditsi yasanze Ntawirema Celestin, yigisha byimazeyo urubyiruko kwigirira ikizere kandi rugakora rudategereje umuntu warufasha gutyo gusa nta kintu rushingiyeho. Yigisha urubyiruko ndetse n’abantu muri rusange kudacika intege igihe cyose bageze mu bibazo ahubwo gushyiramo umuhate, imbaraga,ubushake no gutsinda ibibi bigirira ikizere ariko biturutse kubyo baharanira kugeraho biturutse mu bwenge bwabo no mu bikorwa byabo.Akomeza kandi ahamya ko ubuzima bwose wanyuramo uko bwaba bugoye kose, udacitse intege wabuvamo kandi ukagera kucyo wifuje kuva kera ariko ibyo ukabigeraho ari uko udacitse intege.Guharanira icyaguteza imbere, gushakisha, kwihangira imirimo hamwe no guharanira ukuri mubyo ukora ni zimwe munzira zaranze Ntawirema C ,igihe cyose ugihumeka, uriho.

ICYIZERE
(HOPE
Ijambo ICYIZERE Ni ijambo rikomeye cyane kandi rifite agaciro kanini mu buzima bw’umuntu bwa buri munsi byumwihariko ariko ku banyarwanda, bitewe  n’amateka yaranze uRwanda. Birazwi ku isi hose ko muri Mata /1994 mu Rwanda habaye Genocide yakorewe abatutsi.Ibi bikaba byaragize ingaruka nyinshi cyane k’urubyiruko rwakuriye muri ibi bibazo cyane mubuzima bwabo bwa buri munsi.Ariko kubera ikizere cyatanzwe n’ubuyobozi bwiza ,buri muturarwanda wese yigaruriye ikizere cy’ejo hazaza ahereye kubyo yanyuzemo cyane abisanga muri aya mateka.
Kandi bayemera bakemerako yabayeho.